Nabwiraga abanyumvaga bose kugirango bihanganire ibigeragezo baba barimo. Ibigeragezo si uko Imana ikwanga. Imana ntabwo yabuze itike yo kuza kugutabara. Nje kukubwira ngo ihangane kuko Uwiteka Imana ipima ibigeragezo mbere yuko bikugeraho. Iyo ibipimye rero, yemerako bikugeraho kuko iba ibonye ko ibigeragezo yaguhaye, uzashobora wowe kubyihanganira.
Ku banyumva rero nanjye nahuye n’ibigeragezo bitandukanye. Kandi atari uko Imana inyanga. Mwa bantu mwe njyewe naraburaye biremera, twambara ubusa biremera. Umugabo wanjye yari afite imyenda myinshi nanjye nyifite, igihe kigeze ikigeragezo kitwa Nzara kigera iwanjye. Akihagera igihe cyarageze dushyira ibyo twambaraga ku isoko. Umugabo yagurishije imyenda yose n’inkweto kugirango turye. Igihe kigeze yasigaranye ipantalo imwe. Kuba yarayisigaranye si uko Imana yari imuyobewe ahubwo yari iri kubona ko icyo kigeragezo ari icyo guhesha Imana icyubahiro. Igihe cyarageze rero asigarana inkweto zitwa bote. Yahoraga mu ipantalo imwe na bote zimwe yagiye gushaka ikiraka. Igihe cyagera repetition iratangira saa cyenda, agahita aza muri chorale avugako yakerewe. Yagera muri chorale abaririmbyi bose bakavuga ko ari kunuka kubera umugabo witwa Kigeragezo.
Rero mwa bantu mwe mufite ibigeragezo muri kunyumva, nabasabaga kwihangana kuko iyo ibigeragezo bibaye byinshi, hari igihe kigera Yesu akaza akagutabara. Umugabo wanjye yasigaranye ipantalo imwe. Umugabo mugenzi wiwe yazaga kumusura hanyuma nabaga nayimeshe, uwaje kumureba ntabwo namubwiragako ahari kubera kubura icyo yambara. Nanjye ubwanjye nasigaranye igipande kimwe kandi mfite umwana nonsa kandi ari umwana winyaraho buri munota. Kigeragezo yarakomeje aguma mu rugo, igihe kiragera nibyo kurya by’umunsi umwe bikabura. Imana ikambwira ngo naragutumye uranga, dore igihe kirageze ubwo uzatungwa n’ikintu kitwa manu. Si uko Imana yo mu ijuru yari itwanze cyangwa se yarabuze uburyo idutabara, yarabuze icyo yaduhereza.
Ukuntu Iyo Manu Yayidutungishije
Igihe cyarageze, Papa Dieme yajya gushaka akazi yakabura akagaruka. Noneho yagaruka tugategereza kuko Imana yabaga yavuze ngo murarya abanyiriwe imbere. Najye rero nkagirango mubo yavuze ndimo. Igihe cyarageze kuko najye nabaga navuye mu masengesho, hanyuma nkategereza ko turi burye nkaheba. Igihe cyarageze umugabo wanjye inzara iramurya afata igitenge cyanjye yifubika mu nda arangije aryama yubamye. Arambwira ati “Mama Dieume, ko uvuye gusenga, Imana yavuze ngo iki?”
Nanjye nkamusubiza ko kuba twiriwe imbere yayo turarya. Arambwira ngo ngaho basi senga Imana igire uko ibigenza. Umugabo wanjye bantu muri kunyumva, ntabwo yari afite imbaraga zo kubyuka ahantu yari aryame kandi yari yihambiriye igitenge cyanjye mu nda kubera ikigeragezo cyitwa Nzara. Ighe cyarageze umwana wanjye w’imfura numva arambwiye ngo, “Mama, ko abandi bari kujya guhaha, ese twebwe ntabwo turarya”. Ndamubwira nti ba uretse gato turajya guhaha. Si uko namubwiraga gutyo mfite amafranga ahubwo nagirango atavuga cyane abanyamahanga bakamenya uko turiho.
Hanyuma umwana yahise afata agakupu duhahiramo ariruka ngo tugiye guhaha!
Naramuhamagaye ndamubwira nti ngwino nkubwire. Twinjiye mu nzu ndamubwira nti reka tubanze dusenge Imana. Twafunze urugi, dupfukama imbere y’igitanda dusaba Imana ibiryo byo kurya, ndira amarira menshi cyane ngo ndebe ko umugabo atamfiraho. Igihe cyarageze rero umwana agenda ari kwiruka cyane, nanjye ngenda mukurikiye ndi kuvuga nti, “Mana, nakwiriwe imbere none umugabo wanjye agiye gupfira mu nzu? Ndagusabye cyane nk’Imana y’umunyempuhwe, ugire uko ubigenza hanyuma natwe tubone ibiryo byo kurya uyu munsi. Igihe cyarageze tugeze ku isoko, abo twahahiraga bamwaka agakapu hanyuma ndababwira nti ndaje, murampimira ibyo kurya mpageze.
Nakomeje kumanuka ntazi ahantu ngiye, icyo gihe nagendaga ngira nti umwana atabona ko nanze guhaha, cyangwa se abantu bakamenyako nta kintu dufite. Namanutse gato mpura n’umuntu nigeze gusengera. Uwo muntu musengeye yahise asubizwa hanyuma Imana yemeza kumukoresha; akimbona yahise agira ati, “ Mama Dieume, ko nakubuze usigaye ubahe?” Ndamubwira nti njyewe ndahari. Yahise ambwira ati, “warasenze njyewe ndasubizwa, none ngwino nguhe fanta mu rugo iwanjye”. Naratekereje nti iyo fanta ninyinywa, umugabo wanjye ari mu rugo ari kwicwa n’inzara mu buriri ntacyo ndaba nkoze. Ndavuga nti murakoze njye ndi mu bihe ntabwo ndanywa fanta. Si uko nari ndi mu bihe ahubwo nuko nabonye ntanwa fanta umugabo wanjye atanyweyeho.
Nagiye gato, ya Mana twakurikiye, ya Mana y’imbaraga, yahise imubuza amahoro numva arampamagaye ati, Mama Dieume, hagarara nkubwire. Nahise mpagarara nuko arambwira ati, “ngaho fata iyi sukali, uritekera icyayi nziko abarokore mukunda icyayi mwitekeye”. Yahise ampereza ndamubwira nti Imana iguhe umugisha. Nigiye imbere gato ngira amatsiko y’ikintu ampaye mu ntoki. Nagiye kureba nsanga ni inote ya bitanu. Mwa bantu mwe, njyewe nabonye ampaye nka miliyari. Namuteye umugongo ndangije mfukama mu muhanda, mpereza Imana icyubahiro, iteguyeko turarya.
Imana Ipima Ibiro by’Ukwizera Kwawe
Abanyumva, nababwiragako ikigeragezo, hari igihe Imana Uwiteka ikikurekamo, cyangwa ikazakigukiza kugirango uhe Imana icyubahiro. Nagusabaga kubigendamo neza udatutse Imana, kuko Uwiteka Imana ntiba yarabuze itike yo kuza kugutabara, ahubwo iba ishaka kugirango ibikurekeremo kugirango irebe ibiro by’ukwizera kwawe.
Igihe cyarageze nyura iyindi nzira njya guhaha. Umwana arambwira ati, “Ma, kuberako papa arwaye, ube wamugurira agafu k’igikoma maze tube twarya n’isambaza n’agaceri.”
Kuri we, kuba se yari aryamye kandi yifubitse igitenge munda umwana yumvaga ko byari uburwayi ariko byari inzara. Kigeragezo witwa Nzara rero ntabwo yacecetse. Icyo gihe nahashye ibyo umwana yashakaga maze ngeze mu rugo nifungiranye mu nzu mpita mbwira umutware wanjye nti, “mpuye n’Imana none byuka dushime Imana.” Umugabo yahise abona imbaraga zo kubyuka, ajya ku mavi y’iwe arapfukama aha Imana icyubahiro kuberako turarya uwo mu nsi. Yazungurkije amavi ye inzu yacu twabagamo ari gushima Imana. Wowe ugifite icyo urya, ukaba ufite amafranga, ukaba udahereza Imana icyubahiro ariyo yaguhaye ibyo byose, uragowe cyane. Uzakubitwa inkoni nyinshi cyane zitabarika, kuko uba warirase ibyo byo kurya byawe, ukirata ubutunzi, ukirata amafranga, ukirata akazi ntumenye yuko Imana yo mu ijuru ariyo yabiguhaye.
Ubu butumwa bwatanzwe na Mama Dieume / Rwanda

Leave a Reply