UMUCUNGUZI/ABACUNGUZI B’IBINYOMA – 1

Yesu yatuburiyeko mu minsi ya nyuma, “hazaduka abiyita Mesiya n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko BAYOBYA n’intore niba bishoboka.” (Matayo 24:24)

IBYANDITSWE BYERA BIDUFASHA KUMENYA BA MESIYA B’IBINYOMA

Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwo we muzamwemera”(Yohana 5:43). Aha Yesu aratuburira ko we ntiyaje yishyira hejuru, yaje yoherejwe n’Imana, aza mu izina ry’Imana n’ibyo akoze byose agaha gusa icyubahiro Imana. Aza mu bwiyoroshye butyo, benshi ntibamuyoboka, ariko akatuburira ati benshi bazayoboka Mesiya uri fake, Mesiya uje mu izina rye, Mesiya uje mu nyungu ze. Ntimuzamuyoberwa nimushishoza, muzabona ko aza yerekana ko byose ariwe ubikora, ko icyubahiro kigomba kuba icye, ko izina rye rigomba kubahwa no gushimirwa, kuko niwe mucunguzi, ni we wakoze ibitangaza by’akataraboneka!

IBIRANGA MESIYA W’IKINYOMA (FAKE MESSIAH) NKUKO BIBILIYA IBITUBWIRA

1. Azaza mu izina rye, yivuga ibigwi (Yohana 5:43), avuga nka Nabukadinazeri wagize ati, “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” (Daniyeli 4:27)

2. Benshi bazamuyoboka, barimo n’abitwa Abakritso (Matayo 24:24); (Yohana 5:43)

UMUHANUZI DANIYELI YERETSWE IBIZABA MU MINSI Y’IMPERUKA BIJYANYE NAWE (Daniel 8:19). DORE BIMWE MU BIMENYETSO:

3. Aturuka ahaciriritse, hasi cyane, ariko akazamurwa, agashyikira hejuru mu bakomeye (Daniel 8:9)

4. Azimenyekanisha ku isi hose nk’intwari (Daniel 8:9-10)

5. Azagusha Abakristo, abatowe ndetse ngo bishobotse na bamwe mu bahamagawe b’abera, abategeke, abashyire mu nsi y’ibirenge kumwumvira (Daniyeli 8:10)

6. Azatoteza abera, ba bandi bakuriyike Imana Imwe Rukumbi – Imana ya Aburahamu, na Isaka na Yakobo. Azabatoteza, azabamenesha, azabica. (Daniyeli 8:10)

7. Bizagera nubwo yiyumvamo ubunini, ko ari igitangaza , ko nawe afite ubushobozi nk’ubw’Imana bityo atange amabwiriza yewe no ku Byanditswe Byera, uko bigomba kwemerwa no gukurikizwa (Daniyeli 8:11)

8. Azashyira amabwiriza ku nsengero kandi azazifunga (Daniyeli 8:12)

9. Azashyigikira ibyaha bibuzwa n’ibyanditswe byera, abiteze imbere kandi yigishe benshi gucumura (Daniyeli 8:12) birimo no gukurikira izindi Mana

10. Azaribata Ukuri n’Ubutabera (Daniyeli 8:12)

11. Aho gukora ubushake bw’Imana azakora ugushaka kwe (Daniyeli 8:12)

12. Azahirwa, azatera imbere muri ubwo bubi bwe (Daniyeli 8:12)

13. Ahera n’abera bazaribatwa, basiribangwe nawe (Daniyeli 8:13)

14. Azaba ari umwami w’umunyarugomo kandi w’umubeshyi (Daniyeli 8:23)

15. Azaba ari umwami umenya ibitamenyekana (Daniyeli 8:23)

16. Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe – ahubwo azaba akoreshwa na sekibi (Daniyeli 8:24)

17. Azica abantu, azabarimbura bitangaje (Daniyeli 8:24)

18. Azabashishwa ibyo yagambiriye (Daniyeli 8:24)

19. Azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera (Daniyeli 8:24)

20. Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya (Daniyeli 8:25)

21. Azishyira hejuru mu mutima we ati, “ni nde uhwanye nanjye?” (Daniyeli 8:24)

22. Azarimbura benshi biraye (Daniyeli 8:25)

23. Azahaguruka kurwanya Umwami w’Abami – Yesu Kristo (Daniyeli 8:25)

BIZARANGIRA GUTE IBYE?

Imana niyo izamukubita hasi. Azavunagurika nta wumukozeho. Azicwa bitavuye ku bushake bwa muntu (Daniyeli 8:25).

KUKI ARI NGOMBWA KUMENYA IBI BYANDITSWE?

Kuko buri muntu wese ajya aho uwo akurikiye ajya. Ukurikiye impumyi ikagwa mu cyobo nawe niho agwa nubwo we yaba abona. Soma ibyahishuwe 13, 14 naho hakubwira ibizaba ku bakurikira Mesiya n’Umuhanuzi w’ikinyoma naho ibyabo birangirira: Mu muriro ugurumana, udashira. Imana iratuburira iteka, natwe tugahitamo.

Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe

Gutegeka kwa Kabiri 30:19

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

Website Powered by WordPress.com.

Up ↑

%d bloggers like this: