/ Rwanda Independence Day by Faustin Twagiramungu
BURI MWAKA TALIKI YA 1 NYAKANGA TWIZIHIZA UMUNSI W’UBWIGENGE BW’URWANDA.
Taliki 01 Nyakanga 1962 -Taliki 01 Nyakanga 2022, imyaka 60 irashize igihugu cyacu kibonye ubwigenge. Nukuvuga ko hashize imyaka 60 u Rwanda rusohotse mugihe cyo gutegekwa n’abanyamahanga ahubwo rukayoborwa n’abanyarwanda. Byumvikane neza ko kuva habaye inama yabereye i Berlin mu Budage hagati y ‘umwaka wa 1884 na 1885, yo kugabana Africa bikozwe n’ibihugu by’iburayi, u Rwanda rwigaruriwe n’abadage baje kuzasimburwa n’ababirigi mu 1919 nyuma yaho abadage batsindiwe intambara ya mbere y’isi yose, bityo umuryango mpuzamahanga wa SDN uha ububirigi uRwanda nk’indagizo. Muri icyo gihe amategeko yose yashyirwagaho n’Ababirigi , bakaba aribo bashyiraho n’abayobozi ; urugero ni uburyo bavanyeho umwami YUHI MUSINGA bakamuca mu Rwanda bakamusimbuza umuhungu we MUTARA RUDAHIGWA. Ishyano ryari ritarakabaho mu mateka y’uRwanda.
1962 u Rwanda rwabonye ubwigenge, igihugu kiba kivuye mubukoloni no kuba indagizo y’ Ububiligi, igihugu gisubira kuyoborwa n’abanyarwanda, ibendera ry’uBubiligi rirururutswa hazamurwa ibendera ry’ u Rwanda. Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu. Ndetse yewe hashyirwaho n’ibindi birango by’igihugu. Muri make yabaye intambwe ikomeye yo kongera kubona u Rwanda rwongeye kuyoborwa n’abana barwo. Bityo u Rwanda ruhabwa intebe n’ijambo mu muryango w’abibumbye ONU ndetse ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa i New York kukicaro cy’uyu mumuryango .
Aya ni amateka adashobora gusibangana cyangwa ngo ahindurwe n’uwariwewese.
Bitewe n’amateka yihariye y’igihugu cyacu aho ingoma ya Cyami-Nyiginya yayoboye u Rwanda igihe kirekire yari yaratsikamiye igice kimwe cy’abanyarwanda (Rubanda rugufi) ibi byatumye mugihe cyo gushaka ubwigenge Abanyarwanda baharanirako n’ingoma ya #Cyami_Nyiginya yatsikamiraga bamwe mubanyarwanda nayo ikurwaho. Bikaba byarakozwe bwambere taliki ya 28 Mutarama 1961 i Gitarama mu nama y’amashyaka yose yari mu #Rwanda icyo gihe uretse #UNAR ryari ishyaka ry’umwami niryo rititabiriye iyo nama. Muri iyo nama y’iGITARAMA hemejweko #Ubwami bukuweho hagiyeho #Repubulika. Cyakora umwami #Kigeli_Ndahindurwa yarabyanze atanga ikirego muri #ONU bityo asabako haba itora rya #Kamarampaka bityo abanyarwanda bagahitamo niba bashaka ubwami n’umwami Kigeli Ndahindurwa cyangwa niba bashaka Repubulika : yewe, anasabako n’abagore bazatora kuko muri icyogihe batari bemerewe gutora. ONU yemeye ibyo Kigeli yasabaga byose maze itegura amatora yahagarikiwe n’intumwa za ONU mugihugu cyose ndetse n’intumwa z’amashyaka yose kuri buri biro by’itora. Amatora yarabaye, akorwa mumucyo arangira abanyarwanda bemeje kubwinshi ko bashaka #Repubulika.
Kuva icyogihe benshi mubari bashyigikiye umwami batangiye guhunga kuko batari banyuzwe n’amahitamo yabaturage. Basanga umwami wari hanze kuva taliki ya 30 Kamena 1960 ndetse n’abandi banyarwanda bake bari barahunze imvururu zabaye 1959 zitewe no gushyamirana byabaye hagati y’ingabo z’umwami nabari bashyigikiye umwami ndetse nabashakaga ko u Rwanda ruba Repubulika.
Ayamateka nyagarutseho bitewe n’inyandiko yasohotse taliki ya 01 Nyakanga 2022 igatambutswa mu kinyamakuru kitwa #The_newtimes kibogamiye kuri Leta y’uRwanda aho bamwe mubambari ba #FPR bihandagaza ntasoni bakavugako u Rwanda rutagomba kwizihiza u Bwigenge twabonye taliki 01/07/1962 ahubwo ko hagomba kwizihizwa umunsi wa taliki ya 04/07/1994 umunsi FPR yafatiyeho ubutegetsi. Ko ubwigenge bwo muri 1962 nta gaciro bufite n’ibindi biteye isoni n’ikimwaro ku gihugu cyacu cyane iyo bivugwa n’abitwa abayobozi. Ibi bintu byogupfobya no gutesha agaciro amateka y’igihugu cyacu #FPR yabihinduye umuco ariko bikaba bigeze aho bitakwihanganirwa kubera impamvu zikurikira:
- FPR na Président #Kagame bahora baririmba ko u Rwanda rwabayeho aho barufatiye bagatangira kurutegekesha igitugu. Ndabasaba ko bakwerura bakajya mumuryango wabibumbye bakavugako taliki 01/07/1962 ntabwigenge uRwanda rwabonye bagasaba ko iyo taliki ihindurwa niba bumvako ariko bimeze koko. Bityo, bigakuraho urujijo aho kuza kubeshya abana bacu ko uRwanda rutabonye ubwigenge 1962, koko ntasoni ! Nyamara bagasubira i Newyork kwicara muri ONU m’untebe abanyarwanda bahawe, kuva taliki 01/07/1962 bakimara kubona ubwigenge.
- Biteye isoni ndetse ni ikimwaro, kugihugu cyacu kubona abategetsi buRwanda bitabira imihango y’ubwigenge bw’igihugu cyabaturanyi cy’#uBurundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe ; aho kwizihiza uwomunsi mu #Rwanda. Ahubwo bakajya gusembera mubaturanyi twagombye kuba twizihiriza uwomunsi igihe kimwe. Naboneraho kwibutsa abanyarwanda ko aritwe twenyine muri Africa tutizihiza umunsi w’ubwigenge mugihugu cyacu. Mubyukuri ibi bikaba ari ikimwaro kugihugu cyacu ; igihe abayobozi babeshyako tugomba guharanira kwihesha agaciro.
- Abambari ba FPR barihandagaza bakavugako batizihiza italiki ya01/07/1962 ngo kuko iyotaliki hari abanyarwanda yasanze mubuhungiro. Nibyo koko iyi taliki hari abanyarwanda yasanze mubuhungiro abenshi muribo bitewe n’amahitamo yabo kuko banze kuba mu Rwanda rutagira umwami bahitamo kumukurikira abandi bitewe n’imvururu zatangijwe n’ingabo z’umwami kuva mukwezi kwa Nyakanga 1959 ubwo hicwaga benshi mubashakagako ubwami bwavaho: zikaza gukomera kuva mukwezi k’Ugushyingo 1959 ubwo abashakaga ko ubwami buvaho bahisemo guhangana nurugomo bari bamaze igihe bakorerwa, kadi koko ibi byaguyemo abanyarwanda kumpande zombi zari zishyamiranye, abandi barahunga ndetse aribwo igihugu cy’ububilrigi cyategekaga uRwanda, icyogihe cyashyizeho urukiko rwaciriye imanza abakoze ubwicanyi bose muri icyogihe. Muri bo harimo uwitwa #Benzinge_Bonifasi wahoze ari sous-chef. Nonese FPR yazasobanura uburyo yahisemo kwizihiza taliki 04/07 umunsi wabanjirijwe n’imfu zabanyarwanda barenga million n’ihunga ryabagera hafi million 3, kubera imbarutso ya Major Kagame warumaze guteza imvururu, amaze kwicaa Perezida Habarimana ? Ibi kdi bikaba byari bimaze hafi imyaka ine aho intambara ya FPR yahitanaga abanyarwanda ndetse abandi bakaba bari buzuye munkambi zabakuwe mubyabo n’intambara. Nigute italiki nkiyo yasimbuzwa italiki y’ubwigenge bw’igihugu ?!
- Ndasaba President #Kagame gufata ijambo kumugaragaro agatangariza abanyarwanda niba uRwanda rwarabonye ubwigenge cg niba rukuri indagizo y’Ubibirigi, yavugako rwabonye ubwigenge akemeza italiki byabereyeho, bityo ikigishwa mumashuri, ndetse igahabwa agaciro mu Rwanda no mumahanga. Bitabye ibyo, akabwira abanyarwanda ko tugitegekwa n’abanyamahanga koko : nkuko hari ababivuga, bityo urujijo rukava munzira.
- #FPR na Président #Kagame bakwiye gusobanura icyo bita uRwanda nabo bita abanyarwanda bityo : tukamenya niba abanyarwanda bari mu Rwanda, taliki 01/07/1962 igihe twabonaga uBwigenge niba tutari abanyarwanda kubwa FPR, cyangwa niba uRwanda rwari rwarahunganywe nabari mumahanga icyogihe. Bityo, bakaba baragarutse barwikoreye kumutwe nyuma yaho Paul Kagame ubwe akoreye ibara ryokwica aba Président babiri bibihugu byabonye ubwigenge umunsi umwe. Nukuvuga Président Habyarimana Juvenal w’uRwanda na Ntaryamira w’uBurundi biciwe mundege Taliki 06/04/1994 ku itegeko rya Major Kagame wahoze mungabo za Uganda : uyumunsi akaba ari Président w’uRwanda.
- Mugusoza ndasaba abanyarwanda kutagumya kurebera aho amateka yacu atobangwa, igihe kirageze ko FPR isobanura niba ari abanyarwanda, cyangwa ari abanyamahanga kuko ntibyumvikana uburyo wavugako uri umunyarwanda ariko iteka ukabaho ushaka gusibanganya amateka y’uRwanda. Ndetse nibigwi by’urwanda byakabaye ibiduhuza bikanashimangira ubumwe bwacu nkabanyarwanda.
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harakabaho intwari zaharaniye ko igihugu cyacu kigenga.
Harakabaho uRwanda n’abanyarwanda.
Faustin Twagiramungu

sinsomye iyi nyandiko yose gusa mugika cya 5 watangiye kurengera uvuga ubusa kuko wabaswe ningengabitekerezo mbi ya Genocide uvuganabi ubutegetsi bwiza bwacu bwu Rwanda twarabamenye rero urubyiruko twahisemo gukunda igihugu cyacu nabayobozi bacu baduha byose ntacyo tubabura nonsense rero twarazisezeye nkizi uri kuvuga wuzuye urwango.
LikeLike
Ingengabitekerezo ni iki? Ninde uzi ibitekerezo by’umuntu uretse Imana. Wowe uriki kugirango ushinje umuntu ingengabitekerezo.
INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE NI ICYAHA CYACURIWE IKUZIMU NA RPF N’ABAMBARI BAYO kugirango bafunge banice buri muntu wese udafite imyumvire mibi nk’iyabo. NI ICYAHA GIHIMBANO.
Abayobozi banyu icyo bari kubaha ni inzara, gushimutwa, kuraswa, guhakirizwa, kubambura uburenganzira bwanyu, kubavuga neza niba utabikoze ugahanwa… yo… muri abacakara ba RuPFu nukuri ngaho nimukomeze
LikeLike